Kigali Nzi
AhabanzaIkaritaUbubikoTanga izinaIbyerekeye
Kigali Nzi

Ububiko bwubakwa n'abaturage bw'amazina y'ahantu atemewe akoreshwa n'abatuye Kigali mu kuyigendamo.

Shakisha
  • Ikarita
  • Ububiko
  • Tanga izina
  • Ibyerekeye umushinga
Kigali, Rwanda

Ububiko bw'amazina y'ahantu muri Kigali nk'urwibutso rusange.

© 2026 Kigali Nzi
KIGALI · RWANDA · AMAZINA Y'IMIHANDA

Umujyi tuzi mu yahe mazina?  

Navukiye muri (iyi?) Kigali. Nkurana nayo, nyikuriramo. Nyuma y'imyaka ikabakaba 30, hari uduce twinshi twayo ntarageramo. Kwiga umujyi bitangirana no kwiga uduce twawo dutandukanye. Utwa Kigali hari amazina nagiye ntumenyamo: ku giti cy'inyoni, ku cya mutzig, kwa rubangura...peyaje, sonatubes, godiyari...ku mazi, kuri 40, ku musigiti...nayandika ntago nayamara; gusa icyo aya mazina ahuriraho ni uko kugeza ubu agikoreshwa na benshi nubwo ntaho agaragara ku mihanda. Aya mazina yahoze antangaza, kuko buri rimwe rihora riherekejwe n’urwibutso ryibitsemo - ikihaba, icyahabaga, cyangwa icyahabereye.

Reba ikarita Ongeraho izina
urugeroKwa Solina·Ku Giti cy'Inyoni·Kwa Rubangura

Izina ni uburyo bwo kwibuka. Iyo rizimiye, rijyana n'urwibutso runaka rw'umujyi ryari ribitse.

Amazina y'ahantu akoreshwa cyane n'abatuye Kigali akomoka ku bantu, ku bimenyetso ndangahantu, no ku byabaye: umucuruzi wizerwaga na bose, igiti, inyubako, cyangwa umukire/umunyamategeko wari uhatuye. Ahererekanwa n'abatuye ahantu, mu mvugo, mu kurangira abamotari, mu nkuru dusangizwa na ba sogokuru na ba nyogokuru, n'ubundi buryo butandukanye.

Gusa uko umujyi uhinduka, nayo agenda ahinduka: Inzu y'ubucuruzi ibona akabyiniriro gashya cyangwa se ikanasenywa; Inyubako ikoreshwa ikindi maze izina rya kera ntiribe rigihuye na yo. Amwe muri aya amazina araramba kurusha ahantu yavugaga, andi akazimira mu gihe cy'igisekuru kimwe. Akenshi amakarita akoreshwa n'ubuyobozi ntabika ibi byose.

Ubu bubiko bugenewe aya mazina n'inkuru zihishe inyuma yayo.

105
Amazina yanditswe
65
Utudugudu twagaragajwe
9
Abatanze amakuru

Ibyongeweho vuba

Reba ububiko →

Kwa Jules

Giporoso

Akabari ka Fuchsia muri Giporoso kazwi n'abaho nka Kwa Jules.

Byemejwe na 0Bar / landmark

Kimicanga

Kimicanga

Agace katari gatuwe mu buryo bwateguwe, kabagamo abantu baturutse imihanda yose kandi gafite agaciro mu mateka, kavugwa mu nyandiko z'ubushakashatsi ku mibereho n'umuco by'abaturage.

Byemejwe na 0Neighborhood / Area

Kwa Gitwaza

Gatenga

Abandika ibitekerezo kuri Zion Temple Celebration Center bahita Kwa Gitwaza.

Byemejwe na 0Church / landmark

Ku Mazi

Kicukiro–Nyabugogo corridor

Icyapa cya bisi cyanditswe nka Ku Mazi ku murongo wa Remera–Nyabugogo.

Byemejwe na 0Bus stop